Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomePolitikeTshisekedi yongeye kwibasirwa bikomeye asabwa ko we n’ishyaka rye basaba imbabazi Joseph...

Tshisekedi yongeye kwibasirwa bikomeye asabwa ko we n’ishyaka rye basaba imbabazi Joseph Kabila yasimbuye ku butegetsi

Senateri Muyumba Francine  yasabye ishyaka rya UPDS hamwe n’Ubutegetsi bwayo  kugira ubutwari bagatera intambwe yo gusaba imbabazi Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC kuko bamwibasiye igihe kinini bavuga ko atari umunye-Congo ko ahubwo ari umunyamahanga. 

Mu butumwa bwe yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Senateri Muyumba yakomeje avuga ko ishyaka rya Tshisekedi ryibasiye uyu mugabo kuva kera. 

Senateri Muyumba avuga ibi ashingiye ku kuba Tshisekedi n’ishyaka rye barakunze kuvuga ko ngo Joseph Kabila yaba ari umunyarwanda, abandi bakemeza ko afite inkomoko muri Tanzania bityo agahera aho  avuga ko bagakwiye kumusaba imbabazi rwose. 

Mu matora ya 2006 ubwo Joseph Kabila  yiyamamarizaga kuba Pererzida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakunze kugaragaza ko atari umunye-Congo ndetse bamwe bakemeza bashingiye ku moko bavuga ko ngo  yaba ari umututsi . 

Muri iki gihugu bakunze kugira ivangura rishingiye ku moko, ku buryo uwo bibasiye batangira kumutwerera ubwoko abandi batiyumvamo. 

Ibyo nibyo Senateri  Muyumba yashingiyeho  asaba UPDS gutera intambwe bagasaba imbazabi Joseph kabila kuko bamusebeje bihagije. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights