Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomeIbyamamareRDC: Ukuri ku kihishe inyuma y’urupfu rw’Umunyamakuru Yvette Bahati Kinoza

RDC: Ukuri ku kihishe inyuma y’urupfu rw’Umunyamakuru Yvette Bahati Kinoza

Umunyamakuru Yvette Bahati Kinoza, uherutse kwitaba Imana, kuri ubu amakuru ahari avuga k’urupfu rwe; ahamya ko uyu mukobwa yishwe n’umuganga yari yasabye ko amukuriramo inda.

Umurambo wa Yvette wabonetse tariki ya 05 Mutarama 2024, utoragurwa muri Toilet mu gace kitwa Numbi, muri Grupema ya Buzi, muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibi bikaba byaratangajwe na Radio Top Buzi FM, ikorera i Kalehe.

Iyi radio Top Buzi FM, yanatangaje ko Yvette Bahati Kinoza, ko umurambo we watoraguwe mugihe yari amaze iminsi yaraburiwe irengero, aho ngo yabuze mumpera z’i Cyumweru gishize.

Amakuru yizewe Minembwe Capital News,

Kugeza ubu amakuru yizewe agera kuri Corridorreport.com avuye mu baturage baturiye ibyo bice, batanze ubuhamya, bw’u rupfu Umunyamakurukazi Yvette Bahati Kinoza, uwo bakundaga, wari usanzwe akorera Radio na Televisiyo ya Minova RTCM; bavuga ko yishwe n’u muganga nyuma y’uko Yvette Bahati Kinoza, yari yamusabye gukuramo inda, bikaza kwanga.

Mu buhamya batanze bagize bati: “Yvette Bahati Kinoza, yari afite inda ariko byari bitaramenyekana, asaba umuganga kuyivanamo umunganga arabyemera ku bw’amahirwe make kuyivanamo byaje kuviramo urupfu rwa Yvette Bahati Kinoza.”

Bakomeje bavuga bati: “Umuganga amaze kubonako umukobwa apfuye yafashe umurambo we aja kuwuta muri WC (toilet), ibi, Umuganga yabikoze kuko Kinoza, yari yaje mwibanga.”

Mu makuru yatanzwe kuva k’umunsi w’ejo hashize, bya vuzwe ko inzego zishinzwe umutekano, bari bamaze guta muriyombi abakekwa kwicwa Umunyamakurukazi, Yvette Bahati Kinoza, barimo nyiri toilet basanzemo umurambo we, n’abandi bahungu batutu (3), bakundaga kugendana na nyakwigendera.

Kuri ubu uwo muganga, akaba amaze kugezwa munzego zishinzwe umutekano, i Kalehe.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights