Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umugabo yatonganye n’umugore we abonye bimurambiye ahitamo kwishyira Nyabarongo

Umugabo wari atuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Matyazo,Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga yasanzwe mu mugezi wa Nyabarongo yapfuye bicyekwa ko yiyahuye.

Uyu mugabo witwa Hakizimana Bernard w’imyaka 39, bicyekwa ko yigemuriye Nyabarongo tariki ya 06 Nzeri ariko umurambo we ukaboneka tariki ya 07 Nzeri.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yagiye kwiyahura nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we bagatongana ku buryo bukomeye.

Umwe mu baturage yagize Ati “Ntabwo tuzi icyo bapfaga gusa icyo tuzi ni uko yabanje gutongana n’umugore we ku buryo bukomeye.”

Umunyamakuru wa UMUSEKE ducyesha iyi nkuru yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Mushishiro, Ntivuguruzwa Jean Pierre avuga ko nta makuru abifiteho ahubwo babaza Gitifu w’umurenge ko ariwe ubifiteho amakuru ahagije n’ubwo ari muri Konji.

Ni mu gihe Gitifu nawe yabwiye umunyamakuru ko yakongera guhamagara Ntivuguruzwa kuko ngo yari yamuhaye amakuru yose ndetse amubwira ko yaza kuvugana n’itangazamakuru riza kuyamubaza.

Umurambo wa Nyakwigendera wamaze gushyingurwa.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments