Mu karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’umwana ufite imyaka 3 gusa y’amavuko, watwitswe n’ibikorwa by’umuherwe ariko nyiri bikorwa agaterera agati mu ry’inyo yitwaje ko ari umukire ntacyo bamutwara.
Ibi byabereye mu Karere ka Nyanza,Umurenge wa Muyira,Akagari ka Kiniga mu mudugudu wa Nyamiyaga.
Tariki ya 1 Nzeri, nibwo uyu mwana witwa Imanishimwe Ange yahiriye aho uyu mugabo witwa Obedi amena amakara yakoreshejwe mu ruganda rwe rukora imigati.
Nyina w’uyu mwana ubwo yari yagiye gupagasa ngo ashake ikibatunga nkuko asanzwe abikora, nibwo uyu mwana muto cyane yagiye ku ruganda agwa muri aya makara ari kwaka, ashya akaguru kose ndetse ashyiramo n’akandi ari kugerageza kwitabara bituma nako gashya.
Uyu mubyeyi mu kiganiro yagiranye na Bwiza ducyesha iyi nkuru, mu gahinda kenshi avuga ko yashenguwe nuko ngo ubwo uyu mwana yashyaga hari abareberaga ariko ntibamutabare ndetse uwo mukire akaba yaramubwiye ko nibimenyekana ko umwana yahiriye iwe, nawe bazamugira nk’umwana we.
Umunyamakuru yagerageje kuvugisha umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije Ushinzwe Imibereho myiza, Kayitesi Nadine, avugako aya makuru ntayo azi agiye kuyakurikirana akabaza. Naho mu gushaka kuvugisha Obedi nyiri uruganda ntibyakunda.
Kuri ubu uyu mwana arwariye mu bitaro bya CHUB nyuma yo koherezwayo n’ibitaro bya Nyanza kuri uyu wa 9 Nzeri 2024.