Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Kanama 2024, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwerekanye abantu 45 barimo abagabo, abagore, n’urubyiruko, batuburiraga abantu bakoresheje amatelefone bakabacucura utwabo.
Aba bantu batawe muri yombi bari baribumbiye mu gatsiko kitwa ‘Abamenyi’, Bakaba bakoranaga mu gutuburira abantu ndetse muri bo hakaba harimo n’aba Agenti b’amasosiyete y’itumanaho babafashaga muri ubwo butubuzi.
RIB yatangaje ko ugendeye ku birego byatanzwe n’abantu batuburiwe kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga 2024 , aba bantu bari bamaze kwiba arenga million 400 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aba bantu bibumbiye muri aka gatsiko kitwa Abamenyi, bajyaga bagira umunsi wo guhuza bagakora inama yuko akazi baza kugakora, kugirango kagende neza.
Aba bantu bakoreshaga amayeri atandukanye yo gutuburira abantu, nko guhamagara umuntu bakamubwira imibare akanda, yayikanda atabyitayeho aye akagenda, bakoreshaga kandi andi mayeri nko kwizeza abantu akazi, kubabeshya ko bamwe mu bantu bazi bakoze impanuka cyangwa ko barwaye, n’ibindi binyoma byinshi bishobora gutuma umuntu yohereza amafaranga. Naho abo b’Agenti babafashaga guhita babikura ayo mafaranga batubuye.
RIB yatangaje ko aba bantu bafashwe mu bihe bitandukanye ndetse ko bari hagati y’imyaka 25 na 35 y’amavuko.
Aba bantu bakurikiranyweho ibyaba bitanu, birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro w’undi, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’iyezandonke.
Ibyaha byose bashinjwa ntagihanishwa igifungo kiri munsi y’imyaka 2, cyangwa kiri hejuru y’imyaka 10.