Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Muhanga: Mudugudu yasahuriye mu nduru agurisha ishyamba rya Leta

Umuyobozi w’umudugudu  wa Karambo, Akagari ka Butare, Umurenge wa Kabacuzi, ho mu Karere ka Muhanga, Musengimana Védaste yatawe muri yombi nyuma yo kwirara akagurisha ishyamba rya Leta nk’uwariteye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi Gihana Tharcisse, yavuze ko uyu mugabo yasahuriye mu nduru, ubwo yamenyaga ko Leta yahaye uburenganzira company imwe bwo gutema ibiri muri iryo shyamba ngo bubake amateme, nawe agahita aporofitiramo agatangira gutemamo ibiti ku nyungu ze.

Uyu muyobozi w’umudugudu yatemaga ibiti akabibazamo imbaho akazigurisha, ku buryo akimara gufatwa izo basanze iwe ari imbaho 99, gusa bikaba bicyekwa ko yakuyemo izindi mbaho zirenze uwo mubare yemera.

Gitifu Gihana  yagize  Ati “Yihishe inyuma y’ibiti Umurenge wemereye Kampani ngo ikore amateme atangira kubibazamo imbaho.”

Akomeza Ati “Izo bamusanganye ni 99 ariko izo yavanyemo zishobora kuba zirenze uwo mubare.”

Gitifu yavuze ko uyu mugabo ubu yagejejwe mu bugenzacyaha, ndetse agifatwa yahise yemera icyaha atangira gusaba imbabazi.

Abaturage batuye muri uyu mudugudu bavuga ko na mudugudu wabanjirije uyu yakuwe ku buyobizi akurikiranyweho icyaha cyo kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ndetse no kwangiza ibidukikije.

Ivomo :Umuseke.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments