Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Yago yaciye bugufi asaba imbabazi

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi ku izina rya Yago, ni umwe mu bantu bamaze iminsi bihariye igisata k’imyidagaduro, ahanini bitewe n’ibiganiro amaze iminsi akora.

Mu biganiro yagiye akora yagiye yumvikana akoresha imvugo zihembera urwango n’amacakubiri nkuko byagarutsweho n’umuvugizi wa RIB, ndetse mu biganiro bye akagaragazamo gusebya cyane bagenzi be.

Ni mu gihe ibi byose Yago yabikoraga avuga ko ari uburyo bwo kwivugira no kuvugira abahura n’akarengane nkake, ndetse avuga ko yarenganye cyane nawe aricyo gihe ngo agaragaza ukuri kwe.

Uretse ibyo, Yago kandi yagiye ashinjwa gushyira hanze amashusho y’urukozasoni y’abandi bantu, we ibyo yita kurekura bombe.

Gusa nubwo ibi yabikoraga, RIB ntiyari ituje iri kurebera gusa, kuko yari iri gukusanya ibimenyetso kugirango uyu Nyarwaya atabwe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye yagiye akora kenshi yifashishije imbuga nkoranyambaga, birimo ibyo gukoresha imvugo zihembera urwango, amacakubiri n’ibindi.

Nyuma yo kumenya ko ari gukurikiranwa, Yago yahise atangaza ko yahunze igihugu, gusa yatangaje ko yahunze abantu bashatse kumugirira nabi mu myaka 4 ishize. Ni mu gihe abandi bo bavuga ko Yago yaba yarahunze ubutabera.

Nyuma yuko Umuvugizi wa RIB akomeje kugaragaza ko Yago akomeje kwishora mu byaha abyita gutwikwa, Yago yahisemo guca bugufi asaba imbabazi ndetse avuga ko agiye kwijandura muri aya matiku ya Social media amazemo iminsi.

Mu kiganiro aheruka kunyuza kuri shene ye ya YouTube niho yasabiye imbabazi, agira ati “Abantu bose barabizi ko ntari mubi, yego ndabyemera muri njye habayemo umuntu mubi, gusa ndasaba imbabazi, kandi mvuye muri aya matiku yose ya social media, nubu narimfite bombe nshaka kurekura ariko naziretse”.

Uretse ibi kandi byo gusaba imbabazi, Yago yagarutse ku kintu cy’abiyita ‘Big Energy ‘, avuga ko ba Big Energy ari abantu bamufana barwanya akarengane, naho abiyita gutyo bagamije ikindi ngo ntarikumwe nabo.

Kuri ubu uyu Nyarwaya Innocent ari kubarizwa mu gihugu cya Uganda, ndetse bivugwa ko mu minsi mike aza kwerekeza mu gihugu cya Canada.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments