Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Anita Pendo wasezeye kuri RBA yahawe ikaze ku kindi Kinyamakuru agiye gukorera

Mu gihe kitangana n’ukwezi gishize, umunyamakuru Anita Pendo wari umaze imyaka igera ku 10 akorera ikigo k’igihugu cy’itangazamakuru RBA, yatangaje ko yasezeye ku mirimo yo gukorera iki gitangazamakuru nk’umunyamakuru wacyo.

Nyuma yaho, abantu benshi bagiye bibaza aho uyu Munyamakuru yaba agiye kwerekeza, cyane ko yari yanemeje ko adasezeye mu itangazamakuru, vuba aza gutangaza aho agiye gukomereza imirimo ye.

Amakuru yagiye acicikana hirya no hino, yaba mu binyamakuru, muri bagenzi be bakorana, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi, bivugwa ko ashobora kwerekeza kuri Kiss Fm agasimbura Isheja Butera wari umaze kuhava yerekeza muri RBA.

Nkuko byakomeje kuvugwa cyane, amakuru yabaye mpamo, kuko uyu Munyamakuru yamaze kwerekeza kuri iki gitangazamakuru cya Kiss Fm, aho mu cyumweru gishize aribwo yasinyiye amasezerano iki kinyamakuru.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2024, mu kiganiro The Kiss BreakFast, Isheja Sandrine yari asanzwe akoramo, Bakiriye Anita Pendo, ndetse hemezwa ko agiye kuzafata umwanya wa Isheja Sandrine yari afite muri iki kiganiro.

Uyu mudamu azatangira imirimo ye kuri Kiss Fm, ku wa mbere w’icyumweru gutaha tariki ya 9 Nzeri 2024.

Kiss Fm ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, nayo yahaye ikaze uyu Munyamakuru mushya wayo, waje usimbuye Isheja Sandrine.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments