Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Police y’u Rwanda yataye muri yombi umugore, ashaka gutanga ruswa ibyaha birikuba

Mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwempasha, akagari ka Bishenyi, Police y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yataye muri yombi abasore babiri n’umudamu umwe bakurikiranyweho kwinjiza ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda.

Ibi bicuruzwa birimo ikiyobyabwenge cya Kananga, ndetse n’amashashi, nkuko byatangajwe na Police.

Nyuma y’amakuru yamenyekanye ko hari abantu bajya mu gihugu cya Uganda bakazana ibintu magendu, babizana mu Rwanda, bakabinyuza muri aka gace, nibwo police yahise ikora igisa nk’umukwabo.

Muri uwo mukwabo abasore babiri bafatiwemo bafite amashashi 160,000 bakuye muri Uganda. Aba basore bavuze aho bayajyanaga n’uwari uyabatumye basanga ni umugore.

Bageze mu rugo rw’uwo mugore bamusatse bamusanga litiro 15 z’inzoga ya kanyanga, ndetse yiyemerera ko ari ibye.

Ubwo uyu mugore yafatwaga yashatse gukinga ibikarito mu maso y’aba-Police ngo abahe ruswa ariko ntibyamuhira kuko ahubwo n’icyaha cyo gushaka gutanga ruswa cyahise kiyongera ku byaha yashinjwaga.

Uyu mugore yashatse gutanga ruswa y’ibihumbi 101 Rwf ngo arekurwe, bamurekurane n’abasore be ndetse n’ibicuruzwa bye, ariko ntibyamuhiriye.

Uyu mugore yemera ko izo kanyanga n’amashashi ari ibye ndetse ko yajyaga ajya kubicuruza mu karere ka Kirehe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana, yemeje aya makuru.

Yagize ati: “Polisi yari ifite amakuru ko hari abantu bazwi ku izina ry’Abafutuzi banyura muri kariya gace bazanye ibicuruzwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda babikuye mu gihugu cya Uganda, niko kujya kuhategera, hafatirwa babiri bari bafite amasashe ibihumbi 160.”

SP Hamdun Twizeyimana, yashimiye abaturage ku bw’ubufatanye n’inzego za Polisi bakabasha gufata abanyabyaha ndetse asaba abantu kwirinda icyaha cyo gutanga ruswa, kuko ruswa idahongerera ibyaha ahubwo ibyongera.

Kugeza ubu abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwempasha, mu gihe dosiye zabo zigitunganywa.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments