Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umunyamakuru agiye gushyingiranwa n’abakobwa babiri b’impanga

Umwe mu banyamakuru bamaze kumenyekana mu gihugu cya Kenya ukorera Radio yitwa Sidai FM, Wambaz Oleman Learat yatangaje ko yafashe umwanzuro ukomeye wo gushyingiranwa n’abagore babiri b’impanga.

Ibi yabitangarije kimwe mu binyamakuru bikorera muri Kenya, avuga ko nubwo agiye gushyingiranwa n’abo, we atabibona nko gushyingiranwa n’abantu babiri ahubwo ko ababona nk’umuntu umwe nkuko nabo babyiyumvamo.

Ubusanzwe ngo aba bakobwa bitewe n’ urukundo bakundana ndetse bakaba barabanye ubuzima bwabo bwose, bavuga ko nta muntu ushobora kubatandukanya, bityo ko bagomba no gushaka umugabo umwe.

Uyu musore avuga ko aba bakobwa bombi bamukunda cyane nkuko bajya babimwibwirira ndetse ko nawe abakunda, bityo ko nta mpamvu yamubuza kubashaka.

Wambaz avuga ko yakoze urubuga rwa WhatsApp bahuriyemo uko ari batatu ku buryo iyo agiye kubavugisha, ibyo ababwiye bose baba babibona. Si ibyo gusa kuko iyo agiye kuvugisha umwe kuri telefone, nabwo aba agomba kubahuza bose bakumva.

Uyu Munyamakuru akomeza avuga ko nubwo benshi babibona nk’ibidasanzwe ariko kuri we abona ari ibintu bishobora gukorwa na buri wese cyane mu gihe abagore aribo babyishakira.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments