Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Harimo itike yagura ikibanza! FERWAFA yashyize hanze amatike yo kwinjira ku mukino w’Amavubi na Nigeria

Ku wa 10 Nzeri 2024, i Kigali kuri stade Amahoro hazabera umukino ukomeye uzahuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Nigeria mu mikino yo gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Ni umukino wo ku munsi wa Kabiri aya makipe yombi azaba akinnye, nyuma y’uko u Rwanda runganyije na Libya mu mukino wa mbere mu itsinda D, naho Nigeria yo ikaba iteganya gukina umukino wa mbere na Benin ku 7 Nzeri 2024.

Kuri ubu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze gushyira hanze ibiciro by’amatike azinjirirwaho kuri uyu mukino.

Mu matike, itike ya make ni 2000 Rwf, aho abazishyura 2000 Rwf bazicara mu myanya isanzwe hejuru no hasi.

Ni mu gihe muri VIP ari amafaranga ibihumbi 20 Rwf, VVIP ikaba ibihumbi 50 Rwf. Itike ya menshi irimo ni iya Skybox igurwa million y’amafaranga y’u Rwanda (1000000 Rwf).

Aha hitwa Skybox ni ahantu hakunze kwicarwa n’abanyacyubahiro bakomeye ndetse haba harimo ibyo kurya n’ibyo kunywa, ndetse haba harimo insanganyamashusho zituma ureba umupira neza.

Ku mugoroba wo ku wa 4 Nzeri 2024 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’ikipe yanganyije na Libya igitego kimwe kuri kimwe, mu mukino wabereye muri Libya kuri Tripoli international stadium.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments