Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Police y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho ubujuru bwambuzi bitwikiriye ijoro

Mu karere ka Muhanga mu mujyi wa Muhanga, mu murenge wa Nyamabuye, hakozwe umukwabo uhambaye, ndetse usiga bamwe mu bacyekwaho ubujura batawe muri yombi.

Uyu mukwabo wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Nzeri, rishyira kuri uyu wa gatatu. Ni umukwabo wakozwe n’ubuyobozi bw’umurenge ku bufatanye na Police y’igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Claude, yemeje ko uyu mukwabo wabaye koko, ndetse avuga ko k’ubufatanye na Police, abantu 12 aribo batawe muri yombi bacyekwaho ubujura bwambuzi.

Yavuze ko uyu mukwabo wabaye mu rwego rwo gusigasira umutekano, ndetse ukaba wabaye nyuma yuko abaturage bari bamaze igihe bataka ko bibwa amatelefone, mudasobwa n’ibindi, ndetse ngo hari n’insore sore zitegera abantu mu nzira.

Ati: “Ni byo koko mu ijoro ryakeye twakoze umukwabo dufatanyije na Polisi, wo gushakisha abajura bamaze iminsi barazengereje abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Muhanga.

Kuri ubu rero abo twamaze gufata bagera kuri 12, kandi nababwira ko n’abakiri mu bikorwa by’ubujura bwambura babireka kuko ntago turi buhagarare kubashakisha ndetse n’Inzego z’umutekano ziri maso.”

Umuyobozi yatangaje ko aba bantu uko ari 12 abenshi muri bo ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25. Ni nayo mpamvu yaboneyeho kugirana inama urubyiruko yo kwirinda kwishoro muri izi ngeso mbi kuko bitazabagwa amahoro.

Abafashwe uko ari 12 barimo babiri b’imyaka 40, umwe w’imyaka 38, undi w’imyaka 35, mu gihe abandi basigaye bari munsi y’imyaka 30, bakaba bamaze kugezwa mu Kigo Ngororamuco cya Muhanga.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments