Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Rebecca wari uzwi cyane mu mikino yo gusiganwa ku maguru yapfuye nyuma yo gutwikwa n’uwahoze ari umukunzi we

Inkuru y’akababaro yasakaye mu gihugu cya Uganda yuko umusiporotive, Rebecca  Cheptegiei, wari umenyerewe cyane mu mikino yo gusiganwa ku maguru, yapfuye nyuma yo gutwikwa.

Uyu Rebecca Cheptegei, yatwitswe n’uwahoze ari umukunzi we ku cyumweru, amusanze mu rugo iwe.

Uyu musore witwa Dickson Ndiema Marangach we ukomoka mu gihugu cya Kenya, yinjiye mu nzu ya  Cheptegiei, afite akabido ka litiro 5 karimo Lisanse, gusa asanga Rebecca n’abana be babiri bagiye gusenga.

Uyu musore yarabategereje, Rebecca akimara kwinjira mu nzu, yahise amusukaho Lisanse aramutwika, gusa nawe yafashwe n’uyu muriro yacanye.

Abaturanyi bakimara kubona ibyabaye bahise bihurira gutabara, barabazimya, babajyana kwa muganga, gusa kuko bari bangiritse bikomeye bahise bajyanwa ku Bitaro bikuru bya Moi.

Abaganga bavuga ko umubiri wa  Cheptegiei, wari wangiritse bikomeye ku buryo bitari koroha ko yakira, kuko yari yangiritse ku kigero cya 80 %, bityo akaba atabashije gukomeza ubuzima.

Naho uyu Dickson Ndiema Marangach nawe yangiritse bikomeye ku kigero cya 30 % ndetse arembeye mu bitaro by’indembe muri ibi bitaro.

Ise wa Rebecca Cheptegei, Joseph Cheptegiei, yavuze ko aba bombi bapfuye isambu uyu mugore yari yaraguzebndetse ndetse akaba ariho yari atuye n’abana be.

Uyu mukinnyi Rebecca Cheptegei  witabye Imana, yitabiriye imikino Olympic yabereye mu gihugu cy’u Bufanasa, ndetse yazanye umwanya 44 mu gusiganwa ku 10km.

Uyu mugore wari ufite imyaka 33 apfuye asize abana babiri yabyaranye n’undi mugabo wo mu gihugu cya Uganda.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments