Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umusirikare wa Wazalendo yinjiye mu Rwanda yitwaje intwaro aje kwiba

Ijoro ryacyeye mu Isibo y’Icyerekezo, umudugudu wa Kageyo, akagari ka Rusura ho mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu, umuntu witwaje intwaro yahaje avuye mu kibaya cya RDC, aza azanywe no kwiba gusa ku bw’amahirwe arateshwa.

Ahagana mu masaha ya Saa Saba z’igicuku, uyu mugabo yinjiye mu rugo rwa Mfitumukiza Janvier, afite imbunda ndetse n’icyuma, ashaka kwiba inka ariko Mfitumukiza Janvier atabaza irondo, rirahagoboka umusahuzi arateshwa.

Ubwo irondo n’abaturage barimo batesha uyu mugabo, yarashe amasasu abiri mu kirere gusa ku bw’amahirwe nta muntu yafashwe.

Ku bufatanye n’abaturage batesheje uyu mugabo ariruka ahungira mu kibaya cya RDC, ndetse ubwo barimo bamwirukankana yataye icyuma mu nzira.

Byacetswe ko uyu waje mu Rwanda yitwaje intwaro ari umwe mu basirikare b’umutwe wa Wazalendo wifashishwa na Leta ya Congo mu kurwanya M23.

Ubwo ikunyamakuru Bwiza ducyesha iyi nkuru cyagerageza kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yirinze kubatangariza byinshi gusa avuga ko bari kubikurikirana.

Ati “Turi kubikurikirana”.

Ibi kandi bibaye nyuma y’undi musirikare waturutse muri Congo mu gihe gishize akarasa urufaya rw’amasasu mu Rwanda, gusa  ku bw’amahirwe ntihagira uwo akomeretsa cyangwa ngo ahasiga ubuzima.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments