Sunday, April 20, 2025
Sunday, April 20, 2025
spot_img
HomePolitikeAFC imaze iminsi itatu ivutse ihangayikishije Leta ya Amerika »Ambasaderi Lucy Tamlyin...

AFC imaze iminsi itatu ivutse ihangayikishije Leta ya Amerika »Ambasaderi Lucy Tamlyin  

Ambasade y’Amerika i Kinshasa yatangaje ko ihangayikishijwe cyane n’ishingwa rya Alliance du Fleuve Congo, rigizwe n’abarimo Corneille Nangaa wahoze ayobora Komisiyo y’Amatora (CENI) n’Umuyobozi wa Twirwaneho, Michel Rukunda, na M23, abantu bafatiwe ibihano na Amerika.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Ambasaderi wa Amerika, Lucy Tamlyin, yavuze ko Alliance du Fleuve Congo ari « ikibazo gikomeye ku baturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu gihe bitegura gukoresha mu mahoro uburenganzira bwabo mbonezamubano na politiki buteganwa mu itegeko nshinga rya Congo ».

Yagize ati: « Turahamagarira abo bireba bose bashishikajwe no guhagarika amakimbirane mu burasirazuba bwa DRC kubahiriza gahunda z’amahoro ziyobowe na Afurika, harimo inzira za Luanda na Nairobi ».

Akomeza avuga ati: «Twongeye gushimangira ko Amerika izatekereza gufata ingamba, harimo kubuza visa cyangwa izindi ngamba, mu kurwanya abangiza demokarasi cyangwa bahungabanya amahoro, umutekano ndetse n’ituze bya DRC n’akarere byegeranye »

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights