Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yihagazeho muri Libya

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024, mu mujyi wa Tripoli mu gihugu cya Libya kuri stade mpuzamahanga ya Tripoli  (11 June Stadium), habereye umukino wahuzaga ikipe y’igihugu ya Libya n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, mu mikino yo gushaka tike yo kujya mu igikombe cya Afurika.

Uyu mukino wambere wo gushaka iyi tike, warangiye amakipe yombi aguye miswi, aho yanganyije igitego kimwe kuri Kimwe.

Ikipe ya Libya yari iri iwabo ndetse yanatangiye iziko iratsinda, niyo yabonye igitego cyambere ku munota wa 16 w’umukino gitsinzwe na Rutahizamu wabo S. Al Dhawi. Iki igitego ni nacyo cyasoje igice cyambere.

Mu gice cya Kabiri ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yaje yariyeye Amavubi, yishyura igitego yari yatsinzwe ku munota wa 2 w’igice cya kabiri gusa, ubwo ni ku munota wa 47 w’umukino. Ni igitego cyatsinzwe na NSHUTI Innocent kuri pase yari ahawe na Bizimana Djihad.

Uko niko byaje kurangira amakipe yombi anganyije kimwe kuri kimwe, agabana amanota.

Kugeza ubu u Rwanda ruyoboye urutonde rw’agateganyo mu itsinda D mu mikino yo gushaka tike yo kujya mu igikombe cya Afurika, aho rufite inota 1, Libya ikaba iya kabiri nayo n’inota 1,hagakurikiraho Benin na Nigeria zo zitarakina umukino wazo.

Tariki ya 7 Nzeri 2024 nibwo Benin na Nigeria zizakina umukino wazo, nyuma y’iminsi 3 gusa Nigeria ihite ikina n’u Rwanda mu mukino wa kabiri.

Kuri ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igiye gutangira kwitegura umukino izakinamo na Nigeria, Tariki 10 Nzeri 2024, Umukino uzabera i Kigali kuri stade Amahoro. Akaba uzaba ari umukino wa kabiri.

Naho ku mukino ukurikiyeho, Libya izakina na Benin ku mukino wa kabiri.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments