Tuesday, October 22, 2024
spot_img

I Kigali, Umukino w’amakarita ukomeje gutuma urubyiruko rusambana ubutitsa

Bimwe mu bintu bikomeza kwiyongera uko u Rwanda rutera imbere, ni imwe mu mikino itandukanye ndetse akenshi usanga iyo mikino izanwa n’urubyiruko bitewe nuko rukunze kuyikopera mu bihugu byo hanze byateye imbere kera.

Gusa nubwo iyi mikino itandukanye yigarurira urubyiruko, hari imyinshi izana n’ingeso mbi zoreka urubyiruko, ugasanga rwisanze mu ngeso mbi nk’ubusinzi, ubusambanyi n’ibindi nk’ibyo byo gutakaza umuco.

Mbere yuko umwaduko wa Covid 19 ugera, hari umukino wakwirakwiye ku isi yose uzwi nka Truth or Dare (ukuri cyangwa igikorwa), ndetse uyu mukino ntiwatinze no kugera mu Rwanda, aho wakwirakwiye cyane binyuze mu mashuri ya segonderi.

Gusa uyu mukino ukinwa mu rwego rwo kwimara irungu no kwishimisha, aho umuntu bamubaza ikibazo agasubiza ukuri cyangwa agategekwa gukora igikorwa runaka.

Gusa uyu mukino waje gufata indi ntera, aho bamwe mu rubyiruko rwawukinaga rukarengera ugasanga rwisanze mu ngeso mbi, nk’ubusambanyi n’ibindi, bitewe nuko wasangaga abantu bategekana gusomana, rimwe ugasanga bategekanye gukuramo imyenda n’ibindi.

Uyu mukino Kandi waje gukundwa cyane mu gihe cya Covid 19, kuko abantu bari muri guma mu rugo, irungu ryabaye ryinshi batangira gushaka icyatuma bashira irungu, bityo uyu mukino ubibafashamo.

Nyuma yuko uyu mukino umaze guhararukwa, urubyiruko cyane cyane bihereye mu rwo mu mugi wa Kigali, rwazanye undi mukino uzwi nka playing card, umukino wo gukina amakarita.

Uyu wo ni mubi cyane ugereranyije na Truth or Dare. Kuko muri Truth or Dare abantu bajyaga gukuranamo imyenda bigeze kure, gusa uyu wo intego aba ari ugukuranamo imyenda.

Ushobora kumva gukina amakarita ukumva ari ibintu bisanzwe gusa muri uyu mukino si ibisanzwe.

Muri uyu mukino bakora amakipe abiri, bagakina ikarita, ikipe itsinzwe igenda ikuramo imyenda. Urugero niba mutsinzwe bwambere murakuramo imyenda mwambaye hejuru, uko mugenda mutsindwa kenshi n’indi muyikuremo mpaka mugeze no ku twenda tw’imbere.

Iyo rero ikipe runaka imaze gukuramo imyenda yose, iyo yongeye gutsindwa, bagenzi babo babategeka ibyo bakora, hari ubwo usanga babategetse gusomana, kwerekana imyanya y’ibanga, n’ibindi byose bishobora kugutera kuba wakwisanga mu busambanyi butateganyijwe.

Umwe mu baganiriye na IGIHE avuga ko ubwo yari yarambitswe impeta ya fiansaye, yaje kuyamburwa ndetse n’imishinga yose yari afitanye na fiyanse we irahagara burundu bitewe n’uyu mukino. Avuga ko ubwo yari ari kuwukina yisanze yahuje urugwiro n’umusore bari bari gukinana, haza gufatwa amafoto ari gusomana nawe, ageze kuri fiyanse we biba ibindi bindi.

Ati “Hari umuntu wadufashe amafoto dusomana. Yaje kumugeraho ararakara ndetse indi mishinga yacu twari dufite yarangiranye n’uwo munsi.”

Nk’umwe mu bifuriza u Rwanda ejo hazaza heza nagira urubyiruko inama yo kwitwararika no kumenya ko ahazaza habo, aribo bahafite mu biganza.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments