Tuesday, October 22, 2024
spot_img

I Musanze umumotari yapfiriye muri Gare

Mu mujyi wa Musanze muri Gare ya Musanze, mu isoko ry’imbuto rihari hapfiriye umusore usanzwe ukora akazi k’ubumotari ubwo yari ari mu rugendo yerekeza iwabo mu Ngororero.

Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 2 Nzeri 2024 nibwo uyu musore yari ari kumwe na Mama we ndetse na Mushiki we bavuye i Kigali aho uyu musore yari atuye ndetse akorera akazi ke, bagiye iwabo mu karere ka Ngororero.

Gusa uyu musore n’ubwo bagendaga yari arwaye ndetse bigaragara ko arembye. Bageze muri gare nibwo uyu musore yabwiye abo bari kumwe ko ashaka kujya ku bwiherero.

Nyina na Mushiki we bamuherekeje bagenda bamurandase mu maboko, bageze mu gasoko hagati yahagaze ababwira ko ananiwe, bagerageza kumwicaza ngo aruhuke ariko ahita ashiramo umwuka bamufite aho.

Abaturage babonye ibyabaye bahise bihutira gutabaza ubuyobozi ngo barebe ko hari icyo bakora ariko basanga umutima wamaze guhagarara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza Ntambara Allan, yemeje aya makuru ndetse avuga ko abo mu muryango we bavuga ko uretse kuba yari arembye ariko ngo ntayindi ndwara yari afite ikomeye.

Yagize ati: “Abo mu muryango batubwiye ko yakoreraga akazi k’ubumotari i Kigali. Muri iyi minsi ngo yafashwe n’uburwayi, abonye bumurembeje ahamagara ab’iwabo ngo bajye kumuvanayo. Ubwo we na Nyina hamwe na Mushiki we bari bageze muri Gare ya Musanze bamujyane iwabo mu Ngororero, yaje kubabwira ko ashaka kujya ku bwiherero, baramurandata bamujyanayo, mu kugera hafi yabwo ababwira ko ananiwe, bagerageza kumwururutsa ngo byibura abe yicaye hasi ahita ashiramo umwuka”.

Akomeza ati “Mu makuru dukesha abo mu muryango we ngo ni uko uretse ubwo burwayi yari amaranye iminsi micye, ngo nta bundi busadanzwe bari bamuziho”.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Shyira gukorerwaho isuzuma.

 

 

 

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments