Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yatangaje ko Yago yahunze ari hafi gutabwa muri yombi

Mu cyumweru gishize nibwo umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, yatangaje ko yahunze igihugu yagiye kuba mu gihugu cya Uganda, avuga ko ahunze agatsiko k’abagizi ba nabi bashakaga kumugirira nabi.

Ubwo yagendaga yari amaze iminsi atavugwaho rumwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bitewe n’ibiganiro yari amaze iminsi akoze, aho ibiganiro yakoraga byakomezaga kumvikanamo imvugo zitari nziza ndetse zihembera urwango n’amacakubiri.

Nyuma y’ibyo byose, abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga barimo na Minisitiri w’urubyiruko batangiye gusaba RIB ko yakurikirana ibibazo by’uyu Yago kuko yari atangiye kurengera no kuvanga amateka y’igihugu mu matiku.

Nyuma yuko uyu Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago ahungiye mu gihugu cya Uganda, RIB yatangaje ko yahunze ubwo yari ari gukurikiranwa.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B Thierry mu kiganiro yagiranye na Primo Media Rwanda, yatangaje ko  ubwo Yago yatorokaga igihugu hari ibyaha bitandukanye yari arimo akurikiranwaho ndetse hari gushakwa ibimenyetso kugirango afatwe.

Muri ibyo byaha harimo imvugo mbi, guhembera amacakubiri ndetse n’ivanguramoko, gusa avuga ko ubwo harimo hakusanywa ibimenyetso bagiye kumva bakumva ngo Yago yahunze igihugu.

Yagize ati “Yago yarahamagawe, arabazwa, yongera gushyira videwo hanze, videwo yarimo amagambo wumva arimo amacakubiri, aganisha ku macakubiri n’ivangura, arabazwa, arakurikiranwa. Muri cya gihe rero ibimenyetso byegeranywaga, ni bwo twagiye kumva, twumva na we aravuze ngo yarahunze.”

Nyuma yuko uyu Yago ahungiye mu gihugu cya Uganda, yakomeje gusohora ibiganiro bivuga ku bandi nabi ndetse bivugwa ko ariwe wasohoye amashusho y’urukozasoni ya mugenzi we Djihad, kandi ibyo nabyo bikaba biri mu bigize icyaha.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments