Sunday, April 20, 2025
Sunday, April 20, 2025
spot_img
HomePolitikeNairobi: Corneille Nangaa yatangaje ku mugaragaro ko yamaze kwihuza na M23

Nairobi: Corneille Nangaa yatangaje ku mugaragaro ko yamaze kwihuza na M23

Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yihuje n’imitwe irimo uwa M23 bashinga ihuriro rishya bise Alliance Fleuve Congo (AFC). 

Igikorwa cyo gushinga iri huriro cyabereye i Nairobi muri Kenya.  

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abarimo Nangaa umaze igihe anenga ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi na Bertrand Bisimwa ukuriye ishami rya Politiki ry’umutwe wa M23. 

AFC muri rusange igizwe n’amashyaka 17 yose atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  

Iyi mitwe irimo kandi impirimbanyi za Politiki zirenga 260. Ni imitwe irimo uwa M23, PARECO, Kyahanda, FDPC, Twirwaneho, M.A 64, FRPI, Chini ya Kilima, Zaïre n’indi nyinshi. 

Iri huriro rigamije kugarura amahoro n’umutekano muri Congo, cyane cyane haherewe ku gushakira umuti ibibazo biri mu burasirazuba bw’iki gihugu. 

Nangaa yavuze ko mu byo AFC igamije harimo kubaka bundi bushya RDC no gushyira iherezo ku makimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa RDC. 

Yagize ati: “Twafashe icyemezo cyo gukorana kugira ngo duhuze imbaraga hagamijwe kubaka bundi bushya Leta, no gukemura umuzi w’amakimbirane y’urudaca kugira ngo RDC igire amahoro arambye.” 

Yavuze kandi ko ririya huriro rinagamije “kuvana RDC mu kaga ndetse no kugarurira abanye-Congo icyubahiro” mu gihugu cyabo. 

Corneille Nangaa kuri ubu usigaye uba mu buhungiro, yasabye abanye-Congo ndetse n’abaturanyi babo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba gushyigikira ririya huriro, kugira ngo RDC izabashe kugera ku mahoro arambye. 

Nangaa yashinze ihuriro rigamije kurwanya Tshisekedi, mu gihe yari amaze igihe agaragaza ko uyu Perezida wa RDC yagiye ku butegetsi bigizwemo uruhare na Joseph Kabila yasimbuye ku butegetsi mu myaka itanu ishize. 

(82) FRIENDS FOR A PEACEFUL CONGO MEDIA CONFERENCE – YouTube

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights