Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ku igiciro nk’icy’umuneke ushobora kureba umukino wa Apr Fc na Pyramid Fc i Kigali

Kuwa 14 Nzeri 2024 ikipe ya Apr Fc izakira ikipe ya Pyramid Fc yo mu Misiri mu mukino wa CAF Champions League, nyuma yo gusezerera itsinze ikipe ya Azam Fc ku kinyuranyo k’ibitego 2-1.

Uyu mukino ni umukino w’umunsi wa kabiri w’iri rushanwa rya CAF Champions League, akaba ari umukino uzabera i Kigali kuri stade Amahoro.

Kuri ubu iyi kipe ya Apr Fc yamaze gusohora ibiciro by’amatike azafasha abafana kwinjira muri stade Amahoro kuyishyigikira.

Nkuko ku mukino wa Azam Fc iyi kipe yari yabikoze igahanura amatike ikayagira nk’ubuntu, kuri ubu yongeye kuyakubita ishoka iyagira nk’igiciro cy’umuneke.

Mu matike, itike ya make ni 2000 Rwf mu myanya yo hejuru ndetse na 2000Frw mu myanya yo hasi muri stade Amahoro, naho VIP ni ibihumbi 10 Rwf, VVIP ikaba ibihumbi 30 Rwf.

Kuri ubu ikipe ya Apr Fc ifite intego ko itagomba kongera gusuzugurwa n’ikipe ya Pyramid Fc nkuko yabikoze ubwo baheruka guhura ikayitsinda ibitego bigera kuri 6-1.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments