Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Munyakazi Sadate yavuze umuti abona wavura ibibazo bimaze imyaka muri Rayon Sports

Mu ikipe ya Rayon Sports ikibazo cy’amikoro ni ikibazo kimaze igihe ndetse gihora gihangayikishije iyi kipe, yewe kikaba na kimwe mu mpamvu zituma iyi kipe idakora ibyo yifuza byose n’ibyo abakunzi bayo baba bayitezeho.

Uko ubuyobozi bugenda busimburana muri iyi kipe, n’ubundi iki kibazo kiza ku isonga mu kugira uruhare k’umusaruro utari mwiza muri iyi kipe.

Uwahoze ari umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate, abona ko iyi kipe yakabaye yegurirwa abaterankunga bayo, ikagurishwa ku bantu bafite amafaranga kuko aribo babona ubushobozi bwo gutuma iyi kipe igera ku rundi rwego.

Abona ko Aba-Rayon bakwiye kurekera gutekereza ko runaka azaza kuyobora ikipe ngo ayihe byose, ahubwo ko ikwiye kwegurirwa abaherwe bakayigura bakayishoramo.

Yagize ati “Mbona igihe kigeze Aba-Rayons aho gutekereza ko kanaka yaza kuyiyobora ahubwo twatekereza uburyo yagurishwa ikegurirwa abaherwe bashobora kuyigeza ku rwego rwo guhangana n’andi makipe yo mu Rwanda, mu Karere ndetse na Afurika.”

Munyakazi wahoze ari Perezida w’iyi kipe, akaza kuvaho asimbuwe na Uwayezu Jean Fidele, kugeza ubu ni umwe mu bantu bagerageza gufasha iyi kipe ndetse agatanga n’ibitekerezo.

Ibi kandi ni nyuma yuko habura amezi atagera kuri abiri ngo hatorwe komite nshyashya ya Rayon Sports, ndetse amakuru ahari avuga ko Uwayezu Jean Fidele atazongera kwiyamamaza.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments