Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Namenye Patrick wari Umunyamabanga wa Rayon Sports yasezeye muri iyi kipe

Namemye Patrick wari usanzwe ari Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, yamaze kumenyesha ubuyobozi bw’iyi kipe ko ari mu minsi ye yanyuma muri izi nshingano.

Patrick yamenyesheje Perezida w’iyi kipe ko nyuma y’iminsi 30, bivuze ko ari guhera tariki ya 1 Ukwakira 2024, atazaba akiri umukozi w’iyi kipe ya Rayon Sports.

Amakuru aravuga ko uyu mugabo yasezeye muri Rayon Sports nyuma yo kubona indi mirimo agiye gukora hanze y’iyi kipe.

Umuvugizi w’iyi kipe ya Rayon Sports, Ngabo Robben yasobanuriye abatekereje ko uyu Munyamabanga yeguye, avuga ko Umunyamabanga ategura kuko adatorwa ahubwo ko yasezeye ku bw’izindi mpamvu.

Ati “Ntabwo Umunyamabanga yeguye kuko ntabwo atorwa. Hari ibiganiro byabaye hagati ye n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports, abamenyesha ko yamaze kubona akandi kazi azerekezamo.”

Ubusanzwe Namemye Patrick yagiye kuri izi nshingano mu mwaka wa 2022.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments