Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Imodoka yari itwaye abatoza batatu b’ikipe y’igihugu ya Ghana yakoze impanuka ikomeye

Ejo ku wa mbere tariki ya 2 Nzeri 2024, abatoza batatu b’ikipe y’igihugu ya Ghana bakoze impanuka ubwo bari mu modoka bavuye kureba umukino wa Shampiyona wari amaze kuba.

Aba batoza barimo Otto Addo, umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Ghana (Black Stars), John Paintsil usanzwe ari umwungiriza we ndetse na Fatawu Dauda utoza abanyezamu.

Ubwo bari mu nzira batashye bavuye kureba umukino wahuzaga FC Samartex 1996 na Nsoatreman FC, mu rwego rwo gushaka abakinnyi beza, bagenda bahuye n’ikamyo nini itwara imizigo igonga imodoka yabo irangirika cyane.

Amakuru atangwa na Police avuga ko impanuka yatewe n’ikamyo yataye umukono wayo ndetse iri kugendera ku muvuduko uri hejuru bituma igonga iyo modoka yari itwaye abo batoza.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryatangaje aba batoza bahise bajyanwa kwa muganga ndetse ko kugeza ubu bameze neza ko ntakibazo gikomeye bagiriye muri iyo mpanuka nkuko byatangajwe n’abaganga.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana kandi ryatangaje ko aba batoza bazatoza imikino yombi bafite yo gushaka tike yo kujya mu igikombe cya Africa kizabera muri Morocco 2025. Aho bazahura na Angola detse na Niger kuri uyu wa Kane no ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri shyirahamwe, ryatangaje ko ryishimiye ko aba batoza ntakibazo gikomeye bagiriye mu mpanuka ndetse ko bazakomeza gukurikiranwa n’abaganga ngo harebwe niba ntabibazo bafite.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments