Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yageze muri Libya, Abanya-Libya banga ko basohoka ku kibuga k’indege

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yerekeje mu gihugu cya Libya, aho igiye gukina n’ikipe y’igihugu ya Libya mu mikino yo gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Africa kizabera muri Maroc muri 2025.

Ubwo ikipe y’igihugu yageraga ku kibuga k’indege mpuzamahanga cyo muri Libya mu mujyi wa Tripoli , abashinzwe umutekano w’iki kibuga banze ko ikipe isohoka ku kibuga k’indege bitewe nuko hari ibyo batashakaga ko basohokana.

Amakuru atangwa na Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Habyarimana Marcel, avuga ko bashakaga gusigarana Kamera z’abanyamakuru ndetse na GPS z’abakinnyi, gusa baje kubijyamo birangira bemeye ko basohoka.

Yagize ati “ Twageze ku kibuga cy’indege bashaka gusigarana Kamera z’Abanyamakuru na GPS z’abakinnyi ariko twabikurikiranye birangira amahoro.”

Gusa ibi ntibyashimishije umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Frank Spittler, avuga ko kuba bamaze amasaha 20 mu rugendo bakagerekaho n’indi saha yo kwicara ku kibuga k’indege ari ibintu bibabaje cyane.

Yagize ati “ Amasaha 20 mu rugendo nta gusinzira, n’isaha imwe idakwiye twamaze ku kibuga cy’indege banze ko dusohoka, ni ikintu kigoye kuri buri wese ariko nta kibazo, tugomba kujyana na byo, twakoze imyitozo yoroheje uyu munsi tuzanitoza nyuma yaho.”

Bitewe nuko amakipe yo muri biriya bihugu akunze gutesha umutwe andi makipe aje gukinira iwabo mu rwego rwo gutegura umukino, benshi bacyetse ko ari nabyo aba banya-Libya bakoraga ariko Habyarimana Marcel avuga ko atariko abibona ahubwo ko byaba byatewe na service mbi.

Kuri ubu abakinnyi, abatoza n’abayobozi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, bafite intego yo gukuraho icyasha cyuko Amavubi aheruka mu gikombe cya Afurika mu myaka 20 ishize, 2004.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments