Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Abana babiri bahiriye mu nzu bahita bapfa

Mu gihugu cya Kenya mu mugi wa Nairobi, abana babiri bahiriye mu nzu bahasiga ubuzima nyuma y’inkongi y’umuriro yafashe inyubako bari batuyemo ubwo nta muntu mukuru bari kumwe.

Iyi nkongi y’umuriro yabaye mu masaha y’ijoro ubwo Nyina w’aba bana usanzwe ari Umuforomo kazi, yari yagiye ku muhanda kugura amata agasiga abana mu nzu bonyine yagaruka agasanga inzu irahiye.

Abana bahiriye muri iyi nzu umwe mukuru afite imyaka 6 naho undi afite imyaka 4 y’amavuko, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Tuko cyo mu gihugu cya Kenya.

Ubwo inkongi y’umuriro yafataga aha hantu baba, dore ko ari mu nzu yubakishijwe imbaho, yahise isakara hose, ndetse ubwo abashinzwe kuzimya bahageraga basanze n’izindi nzu zamaze gufatwa.

Polisi Urwego rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, rwagerageje kuzimya iyo nzu ariko birangira batabashije gutabara abo bana.

Abatangabuhamya bavuga ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe na buji Nyina waba bana yasize mu nzu iri kwaka, ikaba yagize nk’ikindi kintu itwika bigatuma inzu yose ifatwa.

Iyi nkongi y’umuriro yazamukanye ubukana buhambaye ku buryo yahise ifata amazu menshi, imiryango 30 igasigara idafite aho kuba bitewe n’inkongi yafashe inzu imwe kandi inzu nyinshi ziregeranye kandi zubakishije imbaho.

Polisi yatangaje ko iperereza ryatangiye kugirango hamenyekane icyana cyateje iyo mpanuka ndetse imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mhandisi.

Raporo ya Polisi igaragaza ko inkongi yatangiye mu ijoro ry’ejo ahagana saa 7h 50 z’ijoro, inzu zubakishije imbaho zikaba ari zo zibasiwe cyane n’iyo nkongi.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments