Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Nyanza umugabo yoherejwe mu musarane gukuramo telefone ya mugenzi we apfiramo

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 31 Kanama 2024 mu karere ka Nyanza umugabo w’imyaka 44 yapfuye ubwo yari yoherejwe mu musarane ngo akuremo telefone ya mugenzi we yari yaguyemo.

Uyu mugabo witwa Ntasangirwa Jean Claude yaguye mu musarane  wa Gasasira Janvier nawe w’imyaka 44, ubwo telefone yari yaguyemo agahabwa ikiraka cyo kuyikuramo.

Ubwo uyu mugabo yajyaga kujya  mu mwobo w’ubu bwiherero, yari yemerewe ko aza guhembwa ibihumbi 10 by’Amanyarwanda naramuka ayikuyemo, gusa ku bw’amahirwe make ye ntiyabashije kurokoka ubwo bwiherero.

Ibi byabereye  mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu kagari ka Mpanga mu Mudugudu wa Nyakabuye, nkuko ikinyamakuru Umuseke ducyesha iyi nkuru kubivuga.

Ubwo umunyamakuru yageragezaga kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo, yamubwiye ko ari mu kiruhuko cy’akazi.

Amakuru avuga ko uwari wahaye akazi uyu mugabo yahise atoroka, naho umurambo wa Nyakwigendera ukaba warashyinguwe ku cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments