Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umuwazalendo yishe umugore utwite n’abana be babiri

Mu mugi wa Goma mu nkambi ya Bulengo hiciwe umugore utwite n’abana be babiri bicyekwa ko yishwe n’umwe mu basirikare b’umutwe wa Wazalendo.

Umurambo w’uyu mugore ndetse n’abana be babiri, umuhungu n’umukobwa yasanzwe hafi y’inkambi batwitswe, gusa mbere bari babanje kubarasa.

Abishwe bari batuye mu Mujyi wa Baraka hafi y’itorero rya Baraka za Mungu bivugwa ko bari barimo gushaka uwitwa Braise muri iyo nkambi,  nk’uko byatangajwe na sosiyete sivile ivugana na KivuMorningPost.

Inkundura y’iyicwa ry’abasivile ikomeje kuzamuka cyane mu gihugu cya Congo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane mu mujyi wa Goma, dore ko mu minsi ishize umusirikare wa DRC yarashe amasasu menshi agahitana abantu 5.

Muri iki gihugu kandi bamwe mu baturage batangiye gukura amaboko ku ngabo za Leta cyane ko iyicwa ry’abasivile ryinshi rikorwa n’ingabo zirwanira ku ruhande rwa Leta.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments