Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Imodoka itwara abagenzi yerekezaga i Kigali yakoze impanuka ikomeye abantu bahasiga ubuzima

Mu gicuku cyo kuri uyu wa 1 Nzeri 2024 ahagana saa munani, mu gihugu cya Uganda Bus itwara abagenzi ya Jaguar Bus Company yakoze impanuka ikomeye abantu bamwe bahasiga ubuzima abandi barakomereka cyane.

Iyi mpanuka yabaye, yakozwe n’iyi Bus ubwo yari iri kuva mu mujyi wa Kampala yerekeza i Kigali, igongana n’ikamyo nini itwara imizigo yavaga i Masaka yerekeza mu mujyi wa Kampala.

Amakuru atangwa n’abatangabuhamya avuga ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi izi modoka zarimo kugenderaho zose, ndetse bikaba bwari bwije, kandi aka gace bakoreyemo impanuka kakaba kazwiho kugira igihu cyinshi.

Police ivuga ko iyi modoka itwara abagenzi yibaranguye inshuro nyinshi mu muhanda ndetse birangira iguye munsi y’umukingo.

Muri iyi modoka itwara abagenzi, abantu 8 bahise bahasiga ubuzima naho abandi 40 barakomereka ndetse harimo n’abakomeretse cyane.

Aba bakomeretse bahise bajyanwa kwitabwaho n’abaganga ku bitaro bya Masaka, abitabye Imana nabo bajyanwa mu buruhukiro bw’ibi bitaro.

Muri iyi modoka yari ifite ibirango bya UBP 964T, ntiharamenyekana umubare w’Abanyarwanda bari bayirimo.

Umuyobozi wa Polisi yo mu gace iyi mpanuka yabereyemo Twaha Kasirye, yatangaje ko iperereza ryahise ritangira, ndetse asaba abatwara ibinyabiziga bose kujya birinda gutwarira ku muvuduko uri hejuru kuko bishyira mu kangaratete ubuzima bw’abo batwaye ndetse nabo ubwabo.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments