Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Rwatubyaye Abdul yatandukanye n’ikipe yakiniraga

Myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda Rwatubyaye Abdul yatandukanye n’ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonie y’Amajyaruguru yakiniraga.

Iyi kipe yatangaje ko yatandukanye na Myugariro wayo Rwatubyaye Abdul nyuma y’umukino iyi kipe yari imaze gukinamo na  FK Sileks bikarangira itsinze ibitego 2-1.

Muri uyu mukino batsinzemo  FK Sileks, Rwatubyaye Abdul yawukinnye akina iminota yose 90  anafasha iyi kipe kubona intsinzi.

Iyi kipe ya FC Shkupi yasangije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, ishimira Rwatubyaye ku bw’umuhate yagaragaje, urukundo, ubumwe n’ubwitange yagaragaje yaba mu kibuga ndetse no hanze yacyo.

Iyi kipe kandi yamwifurije kugira ihirwe n’ishya aho agiye gukomereza imirimo ye ndetse imubwira ko imiryango yabo ifunguye ku bwe, niyifuza kugaruka ko ahawe ikaze.

Rwatubyaye yagiye bwambere muri iyi kipe mu mwaka wa 2021, ayikinira umwaka umwe ahita agaruka muri Rayon Sports, nyuma y’igihe gito ayisubiramo, kuri ubu akaba yongeye kuyisohokamo.

Rwatubyaye usanzwe uhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yakiniye APR FC, Isonga FC na Rayon Sports mu Rwanda, Kansas City, Swope Park Rangers, Colorado Rapids na Colorado Switchbacks muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments