Sunday, April 20, 2025
Sunday, April 20, 2025
spot_img
HomePolitikeAbasirikare b’u Burundi bahisemo gutaha iwabo n’amaguru aho kugwa muri Repubulika Iharanira...

Abasirikare b’u Burundi bahisemo gutaha iwabo n’amaguru aho kugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Biravugwa ko Ingabo z’u Burundi zari muri Kivu y’amajyaruguru muri Repubilika iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba nyuma zikaza gutegekwa kwambura umwambaro wa EACRF zikambara uw’ingabo z’iki gihugu, FARDC, zahisemo gutaha iwabo. 

Ibi bibaye n’amaguru nyuma y’uko izi ngabo zisabye ubusobanuro bw’intambara zirwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntihagire ubasubiza. 

Izi ngabo zigizwe ahanini n’itsinda rinini cyane ryaturutse mu gace ka Sake, hiyongeraho abari bamaze iminsi baba ku kibuga cy’indege cya Goma nyuma ariko bakaza kubura uwabitaho nibura nabo ngo batahe iwabo. 

Aba basirikare bakabakaba 600 baturutse muri Kivu y’amajyaruguru biravugwa ko ngo abari bamaze kunanirwa bitabaje na bagenzi babo babategeye amato ari bubageze mu bice bya Bukavu, aho bazabasanga hanyuma bagakomeza urugendo kugeza bageze I Burundi. 

Kugeza ubu ikitaramenyekana ni uko aba basirikare bazitwara bageze muri Kivu y’amajyepfo dore ko bamwe bari baravuye muri iyi ntara muri TAFOC bakajyanwa kurwana n’umutwe wa M23. 

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru hari hamenyekanye ko ku kibuga cy’indege cya Goma, hageze abasirikare b’u Burundi magana abiri (200) bose bagiye gutaha I Burundi n’amaguru. 

Ni abasirikare bivugwa ko bahunze intambara mu bicye bya Masisi, abo basirikare bakigera ku ki buga bahise basaba  ko batahukanwa iwabo i Bujumbura ngo kuko badashaka kongera kurwana n’umutwe wa M23 mu ntambara ihanganyemo n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko habura uwabumva 

Nyamara ubwo bari bakimara kubisaba ahagana mu gicuku abagera kuri 50 bongeye gusubizwa ku rugamba ku ngufu mu gace ka Sake. 

Gusa kugeza ubu baba abo bajyanywe cyangwa abari basigaye ku kibuga cy’indege cya Goma bose bafashe inzira berekeza muri Kivu y’amajyepfo, bemeza ko bagomba gusubira iwabo nyuma yo guhurira n’uruva gusenya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Aba basirikare b’u Burundi babayeho nabi kuko bari gukoreshwa imirimo batumva impamvu yayo dore ko buri munsi bicwamo imbaga itagira ingano. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights