Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Gakenke: Abacukuraga amabuye y’agaciro bageze ku mazi ahita abica

Abantu batatu bapfiriye mu kirombe giherereye mu murenge wa Ruli akarere ka Gakenke, nyuma yuko ubwo barimo bacukura muri icyo kirombe, bageze ku mazi akaba ariyo abahitana.

Amakuru avuga ko abantu bari muri icyo kirombe ku mugoroba wo ku wa 29 Kanama 2024 bari benshi gusa ubwo amazi yazamukaga bamwe bahise biruka barayasiga ariko kubera imbaraga yari afite batatu ntibabasha kwiruka ngo basohokemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yemeje aya makuru ndetse ko ubucukuzi bakoraga bwari bwemewe kuko bakoreraga muri cooperative yitwa COMIKAGI.

Yagize ati “Baracukuye bagera ku mazi, atoboka aho bari bari ababishoboye bariruka batatu baheramo, twaraye tugerageza gukoresha dynamo ngo tuvome amazi kugira ngo turebe ko twabageraho, ariko bigaragara ko amazi afite imbaraga, turacyagerageza ubundi bushobozi kugira ngo turebe ko twabavanamo.”

” Muri iki gikorwa hari indi kampani twiyambaje ya Rutongo Mines ngo iduhe abandi bantu bashobora kudufasha kuvoma ayo mazi kugira ngo turebe ko twabageraho.”

Ni mu gihe iki kirombe giherereye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Gikingo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke cyabaye gihagaritswe by’agateganyo mu gihe hagiye gukorwa ubushakashatsi kuri ayo mazi kugirango hatazagira abandi bahagirira ikibazo, dore ko iki kirombe atari ubwambere giteje impanuka kuko no mu mpera za 2023 cyagwiriye umuntu wari uri gusana inzira banyuramo bajya mo imbere.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments