Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ku mugezi wa Nyabarongo hasanzwe umwana yapfuye

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Rongi wo mu karere ka Muhanga yatangaje ko ku nyengero z’umugezi wa Nyabarongo hatoraguwe umurambo w’umwana w’umukobwa witwa Manirakiza Joséphine.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi avuga ko uyu Nyakwigendera yaguye mu mugezi wa Nyabarongo ikamutembana ubwo yari avuye gusura mukuru we washakiye mu karere ka Ngororero, witwa Irakoze Brigitte.

Gitifu w’umurenge wa Rongi Nteziyaremye Germain , avuga ko ubwo umurambo we wabonekaga, umubiri wari watangiye kwangirika cyane bigaragara ko hashize iminsi aguyemo.

Nyakwigendera yabanaga n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke, binacyekwa ko yaguye mu mugezi ubwo yari atashye, gusa akaba yarashatse kwiyambutsa wenyine kuko ntawundi muntu bari kumwe.

Uyu murambo ukimara kuboneka bahamagaye ababyeyi b’uyu mwana , bemeza ko yaguye mu mugezi ubwo yari avuye gusura mukuru we.

Gitifu Nteziyaremye avuga ko bahamagaye ababyeyi ba Manirakiza, basanga Umurambo w’umwana wabo ukiri ku nkengero y’umugezi wa Nyabarongo, kuko babanje gutegereza ko Inzego z’Ubugenzacyaha zihagera kugira ngo zikore iperereza mbere yuko uyu murambo ujyanwa mu Karere ka Gakenke gushyingurwa.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments