Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Anita Pendo ntakiri umunyamakuru wa RBA ukundi

Umunyamakuru umaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda ndetse no muri East Africa, Anita Pendo yatangaje ko ubu yamaze gusezera mu kigo k’igihugu cy’itangazamakuru yakoreraga, RBA.

Mu kiganiro yagiranye na Igihe yavuze ko gusezera kwe bitagize undi muntu biturukaho yaba mu bo bakorana cyangwa ubuyobozi, ahubwo ko yasezeye kubera Impamvu ze bwite.

Anita yavuze ko yishimiye igihe yamaze muri iki kigo kitangazamakuru avuga ko yahagiriye ibihe byiza ndetse ko yishimiye kuba ari umwe mu bantu bari baharambye, dore ko yari ahamaze imyaka 10 yose. Yaboneyeho kandi no gushimira abayobozi bamuyoboye ndetse n’abo bakoranye.

Ati “Ni ibintu bidasanzwe kumara imyaka icumi mu kigo kimwe, ni iby’agaciro kuba uyu munsi ndi umwe muri bake bari bamazemo iyo myaka yose. Nahigiye byinshi kandi baramfashije. Ni ahantu nubakiye izina, mpungukira n’ubumenyi. Ndashimira ubuyobozi bwa RBA ndetse n’abakozi bose twabanye.”

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Nabuze aho nahera kuko bitoroshye gusa reka nshimire RBA cyane mwaranyigishishe,nahabonye inshuti,nahabonye umutuzo n’umutekano w’umutima mwampaye platform,urwego rwa discipline rwanjye mwatumye nduzamura,mwatumye ngira agaciro thank you so much..ndumva ntacyo umutima unshinja kuko natanze imbaraga,ubwenge n’umutima. Abanyarwanda mwarakoze kunshyigikira. Nizeye ko mutazantenguha muzanshigikira ku mirimo yindi ngiyemo.”

Anita Kandi yatangaje ko nubwo yasezeye muri RBA ariko adasezeye mu itangazamakuru , ndetse ko vuba aha aza gutanagaza ahandi yerekeje.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments