Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umwana wabaga mu rugo rwa wamu-Dogiteri w’ibitaro bya Gakoma washakanye na Nyina, yarishwe

Tariki ya 18 Kanama 2024 nibwo hasakaye inkuru ibabaje yuko umwana w’imyaka 9 witwa Ganza Layan wabaga mu rugo rw’Umuyobozi w’ibitaro bya Gakoma, yapfuye ndetse bigacyekwa ko ashobora kuba yarishwe.

Icyo gihe Ise w’uyu mwana yashinjaga umugabo wamutwariye umugore ariwe uyu mu Dogiteri, ko yaba yagize uruhare mu iyicwa ry’umwana we ubundi akabeshya ko umwana yiyahuye.

Icyo gihe Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uyu mugabo (Dogiteri), kuko yari arimo acyekwa kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mwana.

Kuri ubu urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwamaze  kwemeza ko uyu mwana yishwe nubwo byavugwaga ko yiyahuye.

Mu kiganiro Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yagiranye na Umuryango, yatanagarije iki kinyamakuru ko nyuma y’iperereza ryakozwe ndetse n’ibisubizo byavuye mu isuzu rya gihanga, byemeza ko uyu mwana yishwe .

Ndetse RIB yatangaje ko dosiye y’uyu mugabo wa Nyina, Dr. Pascal Ngiruwonsanga wari Umuyobozi w’Ibitaro bya Gakoma muri Gisagara, yamaze kugezwa mu bushinjacyaha ku wa 23 Kanama 2024.

Uyu mugabo Dr. Pascal Ngiruwonsanga acyekwaho kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’uyu mwana Ganza.

Uyu mwana Ganza yabanaga na Mama we aho babanaga n’uyu mugabo Dr. Pascal Ngiruwonsanga mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, ndetse babana na mukuru we uri mu kigero k’imyaka 12, gusa muri bose nta mwana w’uyu mugabo wari urimo.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments