Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi abona ko ibyo Abanyamuryango ba Rwanda Premier League bari gukora bari kwica umupira wo mu Rwanda

Mbere yuko Shampiona y’u Rwanda itangira, Abanyamuryango bari bamaze iminsi basaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ko ryakongera umubare w’abanyamahanga bakina muri Shampiona bakava kuri 6 bakajya kuri 8.

Gusa iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA mbere yuko Shampiona itangira, ryatangarije Abanyamuryango ko bitashoboka kongera umubare w’abanyamahanga, ko ugomba kuguma kuri batandatu.

Gusa ibi byo kongera abanyamahanga ntibyakomeje kuvugwaho rumwe na bose, bamwe bavuga ko kutongera uyu mubare ari ukwica umupira wo mu Rwanda, abandi nabo bakumva ko kubongera bizatuma abakinnyi b’Abanyarwanda babura umwanya, muri aba harimo n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, Frank Spittler, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, yagaragaje ko nawe adakozwa no kuzamura umubare w’Abanyahanga muri Shampiona y’u Rwanda.

Avuga ko ubwo bamubwiraga ko Abanyamuryango bari gusaba kuzamura umubare w’abanyamahanga, yumvaga bari kumukinisha, ndetse abajije inshuti ze zo mu Budage zimubwirako ko icyo ari igitekerezo kitarimo ubwenge.

Kuko abona kuzamura uyu mubare w’Abanyahanga ari ukwica umupira wo mu Rwanda, avuga ko nubundi abo banyamahanga beza bajya gukina ku migane y’Iburayi na za Asia, naho abaza inaha ntakintu baba barusha abenegihugu.

Avuga ko ibi bizatuma Abanyagihugu batazamuka mu mupira kuko bazaba barabuze umwanya, ndetse we abona ko aho kubazamura ngo babagire 8 cyangwa 12, bakwiye kubamanura bakaba 3.

Ati “Sinzi umuntu wazanye ibi bitekerezo, njye nasabye perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira mu Rwanda kuva mu mwaka ushize kugabanya umubare w’abanyamahanga bakava kuri 5 bakagera kuri 3 ibyo bigatuma amakipe adatakaza amafaranga menshi ahubwo akagura abkinnyi 3 beza none bo barashaka abakinnyi 12 baza kwicara gusa.”

Akomeza avuga ko yagiye asura amakipe menshi ku myitozo, akabona ayo makipe afite ibibuga bibi ku buryo umuntu avayo yavunaguritse.

Asaba amakipe gushora mu kubaka ibibuga aho gushora amafaranga mu banyamahanga badafite icyo gufasha, kuko nta mukinnyi mwiza wakwemera kuza kwirirwa avunika amaguru.

Ibi byateje ururondogoro hirya no hino ndetse abenshi ntabwo bemeranya na Frank Spittler kuko bumva ko kutazamura umubare w’abanyamahanga ari ugutuma abandi bakinnyi birara ntibakore cyane ngo bahatane.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments