Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Abantu 3 bapfiriye mu mpanuka iteye ubwoba yabaye

Kuri uyu wa Kane , abantu batatu bapfiriye mu mpanuka ikomeye yabaye ku muhanda wa Zomba-Domasi mu gace ka Naming’azi mu gihugu cya Malawi.

Umuvugizi wa Police ya Zomba, Patricia Sipiliano yemeje iby’aya makuru ndetse atangaza ko impanuka yakozwe n’imodoka ntoya yo mu bwoko bwa Toyota Mira ndetse na Van, zagonganye iyo modoka nto ikangirika cyane.

Iyi modoka ntoya niyo yari itwaye abantu batatu bitabye Imana, bose bari abagabo, naho undi wari utwaye Van yakomeretse bikomeye nawe yari umugabo.

Ati “Iyi modoka ntoya yari iri kuva mu mujyi wa Zomba yerekeza ku isoko rya Songani, naho iyi Van yo yavaga muri Domasi yerekeza mu mujyi wa Zomba, nibwo imodoka zahuriraga mu muhanda ziragongana.”

Yakomeje agira ati “Umushoferi wari utwaye iyi modoka ntoya yapfuye impanuka ikimara kuba, naho abandi babiri bapfuye bamaze kujyezwa kwa muganga.”

Uyu wakomeretse yagiye kwitabwaho mu bitaro bikuru bya Zomba City, naho aba bitabye Imana bajyanwe mu buruhukiro bw’ibi bitaro.

Police ivuga ko iyi mpanuka yatewe no kuba abashoferi bose batabashije kuringaniza umuvuduko , rero ubwo bageraga mu ihurizo bakananirwa guhungana.

Iyi mpanuka kandi ije ikurikira impanuka iherutse guhita abantu batantu mu muhanda wa Zomba-Thondwe.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments