Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Nyamasheke, Umushoferi wari utwaye ikamyo yafashwe n’ibitotsi akora impanuka ikomeye

Kuri uyu wa 28 Kanama 2024, Umushoferi wavaga mu karere ka Nyamasheke yerekeza i Kigali atwaye imodoka itwara Cima, yakoze impanuka ikomeye, aho imodoka yamurengeje umuhanda.

Ni impanuka yebereye mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke nkuko Amakuru abivuga.

Iyi mpanuka yatewe no kuba umushoferi yari yananiwe akagenda asinzira mu muhanda, bikamuviramo impanuka, ntamuntu numwe yahitanye Dore ko ari Shoferi gusa wari uyirimo.

Umuturage wabonye iyo mpanuka iba, yavuze ko ikimara kuba Shoferi yavuye mu modoka, ariko akavamo afite ibikomere. Imbangukira gutabara yo ku bitaro bya Kibogora yahise ihagera iramutwara ajya kwitabwaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yahamije iby’iyo mpanuka, ndetse avuga ko impanuka yatewe no kuba umushoferi yatwaye afite umunaniro bigatuma agenda asinzira mu muhanda.

Ati: “Impanuka yatewe no kugenda nabi mu muhanda k’umushoferi, bitewe n’umunaniro ukabije yari afite, akaba yavuze ko muri uwo munaniro agatotsi kamwibye akisanga yatangiye kugonga udupoto two ku muhanda anacurangukira munsi yawo ku bw’amahirwe ntiyahasiga ubuzima.”

Police ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kandi rikomeza kwibutsa abatwara ibinyabiziga, kwirinda ibyabarangaza igihe batwaye ndetse no kubanza kujya baruhuka bihagije igihe baributware.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments