Mu Mudugudu wa Bumbogo, Akagari ka Kabashumba, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi, hari umwana w’umukobwa witabye Imana arohamye nyuma yo kujya kwidumbaguza na bagenzi be.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa gatatu tariki ya 28 Kanama 2024 nibwo uyu mwana w’umukobwa witwa Ingabire Henriette wari usanzwe ufite imyaka 16, yapfuye.
Amakuru avuga ko ahagana Saa saba z’amanywa aribwo Ingabire na bagenzi be bavuye mu rugo bajya kwidumbaguza ku kidam (icyuzi) giherere muri uwo mudugudu, gusa biza kurangira Ingabire bitagenze neza.
Ubwo aba bose bari bari koga, bagenzi ba Ingabire bavuyemo basigamo Ingabire, ari nabwo yaje gufatwa mu isayo, riramurohamisha, bagenzi be ntibabimenye ko ari kurohama kugeza apfuye.
Inzego z’ubuyobozi zivuga ko icyo kidam cyari cyaracukuwe n’abantu bintura umucanga ku buryo butemewe n’amategeko. Ndetse ngo iyi mpanuka ikimara kuba abakoze icyo kidam bahise batoroka.
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma naho iperereza riracyakomeje kuri uru rupfu.