Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umukinnyi yapfuye Nyuma yo kugwa mu kibuga ari gukina

Tariki ya 27 Kanama 2024, umukinnyi witwa Juan Izquierdo ukomoka mu gihugu cya Uruguay , wakiniraga ikipe ya Nacional yo muri iki gihugu yitabye Imana ku myaka 27 nyuma yo kugwa mu kibuga umukino ugiye kugera ku musozo.

Uyu musore yaguye mu kibuga ku munsi wo ku wa gatanu tariki ya 23 Kanama 2024 ubwo ikipe ye yari iri gukina na São Paulo FC yo mu gihugu cya Brazil, mu irushanwa rya Copa Libertadores de América.Umukinnyi yaguye mu kibuga ahita apfa

Ku munota wa 82 w’umukino nibwo Juan Izquierdo yinjiye mu kibuga asimbuye, ariko nyuma y’iminota 4 gusa ahita yikubita hasi,  yikubise hasi nta muntu umukozeho.

Bitewe nuko yikubise hasi agahwera, byateye igihunga abandi bakinnyi ndetse n’abari bari aho muri stade. Imbangukira gutabara yahise imujyana mu bitaro kwitabwaho, naho umukino waburaga iminota mike ngo usozwe, wahise uhagaragara, ariko nyuma uza gusozwa Ikipe ya São Paulo FC itsinze ibitego 2 ku busa.

Abaganga  baje gutangaza ko uyu mukinnyi ari kujyenda amera neza, nyuma yuko yari yagize ikibazo cy’umutima akaba aricyo cyatumye yikubita hasi mu kibuga.

Inkuru y’akababaro yaje gusohorwa n’ikipe ya Nacional yakinagamo, ni uko kuri uyu wa 27 Kanama 2024, uyu mukinnyi Juan Izquierdo yitabye Imana ku myaka 27.

Uyu mukinnyi Nacional  yakinaga nk’umukinnyi w’ugarira, akaba yari yarageze muri iyi kipe mu mwaka wa 2022, muri 2023 akayisohokamo , yongera kuyigarukamo muri 2024.

Abantu batandukanye barimo n’umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Amerika y’Epfo,Alejandro Dominguez bihanganishije umuryango ndetse n’inshuti za Juan Izquierdo witabye Imana nyuma yuko aguye mu kibuga.

Na Luis Suarez nawe abinyujije ku mbugankoranyambaga ze yanditse ati ” igikomere, umubabaro, biragoye kubisobanura. Uruhukire mu Mahoro ndetse umuryango wawe n’inshuti bagire ugukomera”.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments