Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Mu karere ka Nyamasheke amazu y’abaturage n’ishyamba byahiriye umunsi umwe

Mu karere ka Nyamasheke, Tariki ya 25 Kanama 2024 wari umunsi aka karere kasaga nkakibasiwe n’icyorezo k’inkongi y’umuriro kuko muri aka karere habaye inkongi z’umuriro zigera kuri 4 ku munsi, gusa ikiza ni uko ntamuntu wapfiriye muri izi nkongi z’umuriro ariko ibintu byinshi byarangiritse bikomeye.

Kuri uyu munsi wo kucyumweru ahagana Saa yine za mugitondo nibwo inkongi yambere yabaye, yabereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge.

Iyi nkongi yibasiye inzu y’umuturage yubakishijwe amatafari ndetse n’igikoni n’ubwiherero bye, uyu muturage witwa Sindahabinyura Gaspard w’imyaka 42 asanzwe afiite umuryango w’abantu batanu.

Iyi nzu n’ibiyirimo byose byarahiye birakongoka, ndetse agaciro k’ibyahiye byose ni 7 865 500 RWF.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie, yatangaje ko iyi nkongi y’umuriro ishobora kuba yaratewe n’umuriro wamashanyarazi, ikaba yarahereye mu gikoni igakomereza mu nzu icyakora ngo ntamuntu wahasize ubuzima.

Bidatinze ahagana Saa Sita z’amanywa, indi nkongi yahise iba, gusa iyi yo yibasiye ishyamba riherereye mu Murenge wa Mahembe, Umudugudu wa Nyarusiza, Akagari ka Nyakavumu.

Amakuru avuga ko iri shyamba ryari rikongejwe n’umuturage wari uri gutwika amakara atabifiteye uburenganzira, gusa inzego z’ubuyobozi, izishinzwe umutekano n’abaturage bazimije uyu muriro hakiri kare. Uwarikongeje yahise atoroka.

Inkongi ya gatatu yabaye ni inkongi yabaye mu Mudugudu wa Kibanda Akagari ka Kinunga, mu Murenge wa Nyabitekeri, aho igikoni cy’umuturage witwa Mukandasumbwa Olive w’imyaka 47 aricyo kibasiwe n’inkongi.

Umuyobozi avuga ko iki gikoni cyo cyahiye biturutse ku burangare bw’abana bari bari gukinira hafi yacyo , bagacana umuriro bashiduka wafatishije ibiti byari biri hafi y’igikoni nabyo bifatisha igikoni.

Visi Meya Mukankusi Athanasie, yagize ati: “Iki gikoni cyo cyahiye biturutse ku burangare bw’abana bo muri urwo rugo barimo botsa nyirankono, umuriro urabarenga ufata ibiti byari birunze hafi y’igikoni ugera mu gikoni kirashya kirakongoka. Ku bufatanye bw’abaturage n’abayobozi umuriro barawuzimya nta wahasize ubuzima.”

Nyuma y’iyo nkongi y’umuriro, ahagana Saa tatu z’ijoro habaye indi nkongi, inzu y’umuturage witwa Nzanana Anastase w’imyaka 43 yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Iyi yo yabereye mu Mudugudu wa Cyeshero, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Bushekeri. Uyu Nzanana n’umuryango we w’abantu 10 bose bari baryamye mu nzu, inzu yahiye barimo icyakora nta muntu wahasize ubuzima kuko batabawe.

Umuyobozi Ati: “Aha ho umuriro watangiriye mu gikoni bitewe n’umuriro wo mu ziko batari bazimije, bifata ibiraro by’inka n’ingurube, inka yari iri mu kiraro ihiramo, n’ingurube zirashya, umuriro ufata inzu nini, ku bw’amahirwe abaturage baratabara abari mu nzu batari bamenye ibyabaye kuko bari basinziriye, bakangukira hejuru, bumvise induru ko inzu yabo yahiye bayisohokamo biruka.”

Avuga ko yahiye igakongoka n’ibyarimo byose, umugore nyir’urugo we yahise afatwa n’ihungabana rikomeye ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gisakura.

Nyuma y’izi nkongi z’umuriro zabaye uruhererekane muri aka karere, ndetse bikaba bigaragara ko inyinshi zaturutse ku burangare , ubuyobozi bukangurira abaturage kwirinda uko bishoboka, bakirinda uburangare ku kintu icyo aricyo cyose gishobora guteza inkongi y’umuriro.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments