Tuesday, October 22, 2024
spot_img

MINEDUC yagaragaje amasomo akwiye gushyirwamo imbaraga mu mashuri abanza ndetse nayo mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye

Kuri uyu wa 27 Kanama 2024 NESA yatangaje amanota y’abakozi ibizamini bya Leta umwaka wa mashuri 2023-2024, ndetse hahembwa bamwe mu bana batsinze kurusha abandi mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda, MINEDUC yatangaje kandi amasomo akwiye gushyirwamo imbaraga mu mashuri abanza ndetse n’amashuri yisumbuye y’icyiciro rusange, bitewe nuko byagaragaye ko ayo masomo bayatsinzwe ugereranyije n’andi

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, ubwo yatangazaga uburyo abanyeshuri batsinze mu bizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, yavuze ko byagaragaye ko mu mashuri abanza hakwiye gushyirwa imbaraga mu masomo y’Icyongereza n’Imibare, mu gihe mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, hakwiye gushyirwa imbaraga nyinshi mu masomo ya siyansi, kuko ariyo bagiye batsindwa cyane.

Ni mu gihe mu cyiciro rusange abahungu barushije abakobwa kuko batsinze ku kigero cya 95.8%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92%. Ni ibizamini byakozwe n’abanyeshuri 143227, barimo abakobwa 79933 n’abahungu 63294.

Naho mu mashuri abanza, bakoze ibizamini 202.021 barimo abakobwa 111. 249 n’abahungu 90.772. Abakobwa batsinze ku kigero cya 97% mu gihe basaza babo batsinze ku kigero cya 96.6%.

Abanyeshuri bazasubira ku masomo mu kwezi kwa Nzeri, aho abiga bacumbikirwa bazatangira kujya ku mashuri bakurikiye ingengabihe y’ingendo zo gusubira ku mashuri nkuko NESA yayitangaje, izatangira tariki ya 6 Nzeri 2024, naho amasomo agatangira tariki ya 9 Nzeri 2024.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments