Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Wamusirikare wiraye mu baturage akabarasa muri Goma yatawe muri yombi

Ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024 Mu mujyi wa Goma umusirikare wo mu gisirikae cya Congo yiraye mu baturage arabarasa bivugwa ko yari amaze kwiba amafaranga.

Uyu musirikare ubwo yarasaga yahitanye abantu bagera kuri 5, gusa ntibyakunda ko ahita afatwa kuko yahunze akajya kwihisha.

Kuri uyu wambere amakuru aturuka i Goma avuga ko uyu musirikare yaje gutabwa muri yombi na Leta yo muri Goma. Uyu musirikare yatawe muri yombi mu masaha ya Saa Tanu za manywa. Yafatiwe mu gace ka Majengo, ku isoko ryitwa “Ki 30” ho muri Komine ya Karisimbi.

Abatangabuhamya bavuze ko babonye uyu musirikare wari wambaye Impuzankano ya RDC ubwo yegeraga umugore wari uri kuvunja amafaranga mu mujyi, amwambura amafaranga yose yari afite, gusa babanza guterana amagambo ariko umugore abonye ko afite imbunda yemera guheba ayo mafaranga.

Abaturage nabo bahise baza ari benshi bakikiza uwo musirikare bamwima inzira yo gutambuka ariko kuko yari afite imbunda yihaye inzira ari nabwo yarasaga amasasu menshi, hakavamo afata abantu bigatuma 5 bahasiga ubuzima.

Abaturage bakomeje kwirukana uyu musirikare ariko birangira abacitse kuko yagendaga arasa amasasu abantu bagatinya kumwegera.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Kanama 2024 nibwo uyu musirikare yatawe muri yombi, aho yafashwe na bagenzi be bari bahurujwe n’abo baturage.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments