Tuesday, October 22, 2024
spot_img

NESA YATANGAJE UKO INGENDO Z’ABANYESHURI BIGA BACUMBIKIRWA ZIZAGENDA MU GIHE CYO GUSUBIRA KU ISHURI

ITANGAZO KU NGENDO Z’ABANYESHURI BIGA BACUMBIKIRWA MU GIHE CYO GUSUBIRA KU ISHURI (IGIHEMBWE CYA 1 2024/2025).

Nshingiye ku itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), rimenyasha ko umwaka w’amashuri wa 2024-2025 uzatangira tariki ya 09 Nzeri 2024; NESA ikaba iboneyeho umwanya wo kumenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri gutangira amasomo y’igihembwe cya mbere guhera ku wa 06/09/2024 kugeza ku wa 09/09/2024. Gahunda y’ingendo z’abana biga mu bigo by’amashuri biteye ku buryo bukurikira:

Ku wa Gatanu, tariki ya 06/09/2024, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:

– Nyamagabe na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo
– Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba
– Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru
– Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba

 

Ku wa Gatandatu, tariki ya 07/09/2024, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:

– Nyaruguru, Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo
– Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru
– Rubavu, Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba
– Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba

 

Ku Cyumweru, tariki ya 08/09/2024, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:

– Ruhango na Huye mu Ntara y’Amajyepfo
– Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru
– Karongi, na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba
– Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba

 

Ku wa mbere, tariki ya 09/09/2024, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:

– Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
– Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo
– Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru
– Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba
– Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

ICYITONDERWA:

Inzego z’ibanze zirasabwa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri ku mashuri zikangurira ababyeyi mu midugudu yabo ko herezwa abanyeshuri hagendewe ku matariki yatangajwe.

Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare (mu gitondo) kugira ngo bagere ku mashuri yabo batarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri (impuzankano), barasabwa kandi guha abana amafaranga y’urugendo azabafasha mu rugo mu gihe bazaba basoje ibiruhuko cyangwa mu bihe by’urugendo bikoresheje imodoka.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kwitegura neza kwakira abanyeshuri bakoresha amasuku banategura ibiribwa bizakenerwa.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri stade ya Kigali yitiriwe Pele i Nyamirambo zibajyana ku mashuri yabo.

Nyuma ya saa cyenda (15h00) z’amanywa stade izaba ifunzwe, nta munyeshuri uzemererwa kuza ku munshyi utari uwo ikigo kigaho kizagenedera.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments