Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Zari yabwiye umugabo we ko azamusimbuza vuba bidatinze

Iminsi ibiri irashize Zari Hassan umuherwekazi uzwi Nka Zari the Boss Lady, n’umugabo we Shakib bashyize hanze iby’isenyuka ry’urugo rwabo, aho nyirabayaza yabaye Diamond Platinumz.

Iri senyuka ry’urugo rwa Zari Hassan na Shakib ryaturutse ku kuba Shakib yarashinjaga Zari kuba agifitanye umubano wa hafi na Diamond Platinumz, nyuma y’uko uyu muhanzi Diamond agiye mu birori by’isabukuru y’amavuko y’umwana yabyaranye na Zari, nyamara Shakib akaba atari yabimenyeshejwe nk’umugabo mu rugo.

Mu kiganiro Zari Hassan yagiriye ku rukuta rwe rwa Instagram, yabwiye Shakib ko vuba aha azabona undi umusimbura ndetse uzi agaciro ke kumurusha.

Ndetse muri iki kiganiro yakomeje kugaragaza ko Shakib agira ikibazo cyo kutiyizera agahorana urwicyekwe, kandi ko amuhoza ku nkeke yo kwisobanura mu bintu by’amafuti.

Zari yasabye Shakib ko yakwicara akiga, akamenya kwiyizera. Ndetse yanamubwiye ko ibyo yamukoreye byose azabyicuza, nko kutamuha agaciro n’ibindi.

Ndetse Zari yagaragaje ko yababajwe cyane nibyo Shakib aherutse kuvuga, avuga ko adafite ikizere cyo kuzabyarana na nawe kuko yashaje bityo imyaka ye bigoranye kubyara.

Yanditse amagambo agira ati: “Shakib afite ikibazo cyo kutiyizera kandi biteza ibibazo byinshi cyane, ngahora nisobanura, nk’umugore w’umukirekazi ngahora nkora uko nshoboye kwose ngo nsobanurire umugabo wanjye. Aho bigeze birahagije, genda wige kwigirira icyizere ureke urwikekwe, ubikosore byose njye nta kibazo mfite.”

Akomeza Ati: “Ibyo kuvuga ngo sindimwiza bihagije, ndashaje, nibigaragaraza ko utazi agaciro kanjye kandi biteye isoni. Reka nkumenyeshe ko uzicuza kuko vuba aha nzabona undi ngusimbuza kandi uzi agaciro kanjye.”

Si ibyo gusa kuko Zari  yahishuye ko inshuti ze zamuburiraga zimubuza gushakana na Shakib, gusa kuko yamukundaga akinangira umutima ariko akaba ababajwe nuko birangiye nabi.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments