Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Police FC ikubitiwe iw’abandi n’imuhira

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024, ikipe ya Police Fc yesuranye n’ikipe ya CS Constantine yo mu gihugu cya Algeria, mu mukino wabereye i Kigali kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino wahuzaga aya makipe wakiriwe na Police Fc, akaba ari umukino wo kwishyura nyuma yuko umukino wambere wabereye mu gihugu cya Algeria, ikipe ya CS Constantine ariyo yakiriye.

Uyu mukino ni umwe mu mikino ya CAF Confederation cup, ukaba warangiye ikipe ya Police Fc isezerewe itsinzwe ibitego 2 kuri 1 ( CS Constantine 2 : 1 Police Fc). Ni mu gihe aggregate ari ibitego 4 : 1 kuko umukino ubanza Police yari yatsinzwe ibitego 2 ku busa.

Muri uyu mukino ikipe ya Police Fc niyo yabanje igitego ndetse cyanabonetse kare ku munota wa 33, gusa yaje kwishyurwa, igice cyambere kirangira ari 1 :1.

Iyi Police yasabwaga ibitego 3 kugirango ikomeze cyangwa igatsinda 2 bakajya muri Penality, bakimara kuyinjizamo igitego cyambere, imibare yahize yivanga irahinduka, Police Fc yisanga isabwa ibitego 4.

Gusa nubundi Imyaku yakuye muri Algeria yayikurikiranye birangira mu gice cya kabiri itsinzwe igitego cya 2, ihita yisanga isabwa gutsinda 6 ariko nubundi umukino waje kurangira gutyo. Police Fc yari ikumbuye amarushanwa Nyafurika ivamo rugikubita.

Iyi kipe ya Police Fc isezerewe rugikubita yaheruka mu mikino Nyafurika mu myaka 9 ishize kuko yaherukaga yo muri 2015.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments