Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Gakenke Umukecuru yishwe bamutwikira mu nzu ye

Mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Muyongwe mu Kagari ka Bumba mu Mudugudu wa Shiru, hakomeje kuzenguruka inkuru ibabaje y’umukecuru wari utuye muri aka gace wishwe agatwikirwa mu nzu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024 nibwo inzu y’uyu Mukecuru witwa Mukamana Donatile yafashwe n’umuriro, mu gihe uyu Mukecuru nawe yari arimo imbere ariko yapfuye.

Abaturage babanje kugirango ni inkongi isanzwe, ndetse batabaza ubuyobozi bavuga ko inzu ifashwe n’inkongi y’umuriro, gusa icyo batari bazi ni icyayiteye.

Ubwo ubuyobozi bwageraga aha, bwasanze icyumba kimwe aricyo cyafashwe n’inkongi w’umuriro ndetse basanga uwo Mukecuru aryamye muri icyo cyumba yapfuye.

Mu iperereza ryakozwe byatahuwe ko urupfu rw’uwo mukecuru rudasanzwe ahubwo ashobora kuba yishwe ubundi abamwishe akaba aribo batwika aho hantu bagirango bamutwikiremo bazibanganye ibimenyetso.

Ubuyobozi buvuga ko aho muri iyo nzu bahabonye amaraso y’aho bamwiciye ndetse bakabona naho abamwishe banyuze.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yemereye IGIHE ducyesha iyi nkuru iby’aya makuru.

Ati “Ayo makuru twayamenye abantu batubwiye ko ari inkongi y’umuriro yabaye muri ako gace, inzego z’umutekano zahise zihutira kujyayo ariko twasanze bidasobanutse kuko wabonaga icyafashwe ari icyumba kimwe gusa umuntu yari arimo ukibaza uburyo inkongi yafata icyumba kimwe gusa bikakuyobera.”

Akomeza Ati “Icyo twabonye cyo twasanze hari aho bamwiciye, aho amaraso yamenetse n’aho abo banyuze bavayo ariko ubona ko bamwishe barangije bamujyana mu cyumba baratwika.”

Ubuyobozi bwemeza ko ubu hari babiri bamaze gutabwa muri yombi bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo Mukecuru, ndetse ko Amakuru bafite ari uko uwo mukecuru yari afitanye ibibazo by’isambu n’abamwe mubo mu muryango we, bikaba binacyekwa ko ariyo intandaro y’urupfu rwe.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke akomeza kwibutsa abaturage kwirinda amakimbirane ya hato na hato mu rwego rwo kwirinda imfu nkizi.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments