Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Azam FC ihuriye n’uruva gusenya i Kigali, Apr Fc itanga isomo rya ruhago

Kuri uyu wa 24 Kanama 2024, i Kigali kuri stade Amahoro habereye umukino w’indyankurye wahuzaga ikipe ya Apr Fc ndetse na Azam FC yo muri Tanzania, akaba ari umukino wa CAF Champions League.

Uyu mukino ni umukino wo kwishyura nyuma yaho umukino wambere wabereye mu gihugu cya Tanzania, aho ikipe ya Azam Fc yatsinze igitego kimwe ku busa bwa Apr Fc.

Uyu mukino wabereye kuri stade Amahoro urangiye ikipe ya Apr Fc isezereye Azam Fc iyitsinze ibitego  2:0, Aggregate 2:1.

Igitego cya mbere k’ikipe ya Apr Fc cyatsinzwe na Ruboneka Claude ku munota wa 45 w’igice cya mbere, ari nako igice cyambere cyarangiye. Ku munota wa 73 w’igice cya kabiri Mugisha Girbert yateretsemo igitego cya kabiri cya Apr Fc ari nacyo cyayihesheje intsinzi yo gusezerera Azam Fc.

Umukino wabereye muri Tanzania, Azam Fc yatsinze igitego kimwe cyabonetse ku munota wa 55 w’umukino.

Mbere y’uyu mukino, Abayobozi b’ikipe ya Apr Fc basabye imbabazi abafana kukuba baratsinzwe umukino ubunza ndetse babizeza kuzabona intsinzi ku mukino wo kwishyura, gusa babasaba ko bazaza kubashyigikira. Kuri ubu abakinnyi n’umutoza bakoze uko bashoboye bongera kugarura ibyishimo mu maso y’abafana ba Apr Fc.

Ubu ikipe ya Apr Fc itegereje gukina n’ikipe ya Pyramid Fc yo mu gihugu cya Misiri, aho umukino wambere uzabera mu Misiri uwo kwishyura ukabera i Kigali.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments