Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ikipe ikinamo Umunyarwanda Mutsinzi Ange Jimmy yarose nabi buyicyeraho

Ikipe ya Zira FK yo muri  Azerbaijan ikinamo Umunyarwanda Mutsinzi Ange Jimmy yahuye n’uruva gusenya ubwo yari mu mikino ya Europa Conference League.

Iyi Kipe yatsizwe inyagiwe imvura y’ibitego n’ikipe ya Omonoia Fc yo muri Cyprus, aho yayinyagiye ibitego bitandatu ku busa (Omonoia Fc 6 : 0 Zira FK). Muri uyu mukino batsinzwe, Mutsinzi Ange Jimmy yari ari mu babanje mu kibuga ndetse yakinnye iminota yose 90.

Ibitego bya Omonoia Fc byatsinzwe na Khammas ku munota wa 13, Stępiński ku munota wa 45+1 na 54, Ewandro ku munota wa 60 na Semedo ku munota wa 34 na 70.

Ibi ni bimwe bita kurota nabi bukarinda bugucyeraho, kuko iyi kipe yamaze kwizera ko yasezerewe bitewe nuko umukino wo kwishyura bigoranye cyane kuba bakwishyura ibitego 6 ndetse n’icya 7 k’insinzi.

Mu ma kipe akinamo Abanyarwanda kandi si iyi gusa yatsinzwe kuko niyo Bizimana Djihad akinamo yitwa Kryvbas FC yo muri Ukraine  yatsindiwe mu mikino ya Europa League itsindwa n’ikipe ya Real Betis yo muri Espagne, aho yayitsinze ibitego 2 : 0.

Iyi kipe nayo ikaba isabwa kuzatsinda 2 ku busa mu mukino wo kwishyura ndetse ikarenzaho n’icya gatatu k’insinzi kugirango ibashe gukomeza muri iyi mikino.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments