Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umujyi wa Kigali wacyemuye ikibazo cya Kigali Pele Stadium nyuma yuko Perezida avuze

Ku munsi wo ku wa 22 Kanama 2024, nibwo Umujyi wa Kigali wahishuye ikibazo gihari gituma amatara ya Kigali Pele Stadium adafite ubushobozi bwo kumurika ku buryo stade ishobora gukinirwamo imikino ya nijoro.

Umujyi wa Kigali ubinyujije ku rukuta rwa X, niho watangarije ko hari ikibazo cya moteri iha imbaraga amatara, idafite ubushobozi bwo gucana amatara yose ndetse ikaba idatanga imbaraga zatanga urumuri ruhagije.

Umujyi wa Kigali kandi watangaje ko imikino y’ijoro idashobora gukinirwa kuri iyi stade, harimo n’umukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sport na Amagaju Fc. Ubwo batangazaga ibi kandi nibwo bavuze ko ikipe ifite moteri yayo yakunganira ihari, yajya iyizanira kugirango ibashe gukina umukino wa n’ijoro.

Umujyi wa Kigali wanatangaje ko iki kibazo kiri gushakirwa umuti, ko batumije moteri hanze ikaba izagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere.

Gusa ibi Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame akibibona yabinenze cyane avuga ko ibi bitakabaye byarabayeho na mbere hose.

Yagize ati “Ibi ni ibintu bitakabaye byarabayeho na mbere hose”.

Ubu butumwa bw’umukuru w’igihugu bwatumye ibintu bihunduka mu kanya gato, ibyasabaga amezi 3 byasabye amasaha atatu gusa.

Bityo rero mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Kanama 2024, umujyi wa Kigali wari wavuze ko ikibazo kizacyemuka mu mezi atatu, watangaje ko ubu moteri yo gucana amatara ya Kigali Pele Stadium yamaze kuboneka, ko ubu amakipe ashobora gukina imikino ya n’ijoro.

Iki kibazo cy’amatara ya Kigali Pele Stadium cyari kimaze umwaka urenga kitaracyemuka, gusa aho umukuru w’igihugu yavugiye nibwo cyakemuwe.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments